| Urukundo|Video Kunyaza | Baza Muganga | Abakunzi b'Igitsina |

Ibice 6 ku mukobwa bituma ashaka gukora imibonano mpuzabitsina

IMITI YO KURINGANIZA IMBYARO ISHOBORA KUGUHITANA par Habyarimana Bangambiki

kuringaniza imbyaro
"Muri iki cyumweru gishize,mubyara wanjye Nicole Dishuk w'imyaka 31, wari umaze kubona impamyabumenyi y'ikirenga kandi wari witeguye gutangira imirimo mishya n'umuganga, yatwawe ikitaraganya mu bitaro, amaze kubura umwuka.Basanze hari umutsi w'amaraso wari wifunze mu ijosi, bahita bamujyana mu gice cy'indembe cy'ibitaro, bahise bamubaga umutwe kugira ngo batangire icyo kibazo cy'amaraso kitangiza ubwonko, ariko ntacyo byamaze kuko icyo kibazo cy'amaraso cyari cyageze mu bwonko. Bahise bamushyira ku mashine zimufasha guhumeka.

Yitabye Imana ejo saa 4:30, asize umugabo n'abana babiri aribo Brandon w'imyaka ibiri na Justin w'imyaka ine. Impamvu y'urupfu: Umuti uringaniza imbyaro utuma umugore ajya mu mihango inshuro 3 gusa mu mwaka.

Uwo muti utuma umugore ahgarika kujya mu mihango kandi wemewe n'ishami rigenga imiti n'ikoreshwa ryayo muri Amerika(FDA). Nuko rero bagore mukoresha uyu muti nabagira inama yo kuwamagana mukihanganira kujya mu mihango yanyu buri kwezi nk'uko Imana yabaremye, kugira ngo muzashobore kubaho amezi yose ubuzima bwanyu bufite.

Uwo muti witwa LY-BREL. Site yabo ni http://lybrel.com/ aho impapuro 26 zisobanura iby'uwo muti
Undi muti ni SEA-SO-NI-QUE. Site yabo ni http://seasonique.com/ aho impapuro 43 zisobanura iby'uwo muti"

NB-Iyi n'inkuru y'ukuri yatanzwe na mubyara wa Nicole Dishuk. Kubyerekeranye n'iriya miti ivugwa haruguru. Iyi nkuru ntigamije kubuza abagore n'abagabo kwifashisha imiti iringaniza imbyaro, ahubwo irerekana ko ishobora kugira ingaruka mbi kandi igomba gukoreshwa ku nama za muganga.

Habyarimana Bangambiki

No comments: